All Collections
Chipper: Rwanda
Kinyarwanda
Kujyenzura indangamuntu yawe byaribyanze? Wige uburyo bwo kugenzura neza umwirondoro wawe (ID) kuri Chipper Cash
Kujyenzura indangamuntu yawe byaribyanze? Wige uburyo bwo kugenzura neza umwirondoro wawe (ID) kuri Chipper Cash
Christine avatar
Written by Christine
Updated over a week ago

Niba urimo usoma ibi, bivuze ko ushobora kuba utaragenzura neza umwirondoro wawe kuri Chipper Cash hanyuma ugafungura ibintu byinshi. Ntuhangayike, turi hano kugufasha no kugenzura konti yawe mugihe gito.


Hano hepfo hari impamvu zishoboka zituma igenzura rya konti yawe ryangwa cyangwa ntirijyenzurwe. Turabasaba ku reba urutonde hanyuma ukurikize amabwiriza kugirango urangize igenzurwa ryawe neza:

Ubuziranenge bw’indangamuntu yawe:

Ni ngombwa ko amagambo ari ku nyandiko yawe y'indangamuntu asobanutse kandi ko ishusho yerekana neza isura yawe. Dore icyo ushobora gukora mbere yo kugerageza indi ndangamuntu:

  • Ubwa mbere, reba itariki ku nyandiko yawe y'indangamuntu kugirango umenye neza ko itarangiye

  • Menya neza ko indangamuntu ubwayo isobanutse kandi ikubiyemo ifoto yawe igaragara

  • Menya neza ko impande zose zinyandiko zigaragara kandi nta gice cyinyandiko cyaciwe cyangwa gitwikiriwe nintoki zawe

  • Reba niba urumuri ari rwinshi, igice cyinyandiko ntigishobora kuba cyoroshye gusoma. Niba ibigukikije byijimye cyane, inyandiko yawe izaba ifite igicucu kinini.

  • Irinde gukoresha urumuri rwa flash kugirango ufate ifoto yinyandiko. Koresha amatara karemano niba bishoboka.

  • Fata ifoto yinyandiko yumwimerere, ntabwo ari fotokopi cyangwa ifoto yamaze gufatwa / ifoto yahinduwe yindangamuntu

Watanze indangamuntu inshuro nyinshi

Ufite amahirwe ane (4) yo kongera gutanga igenzura ryawe niba byanze. Niba warangije amahirwe yawe, turabasaba kuvugana n nitsinda rya Chipper cash uciye [email protected] kugirango tugufashe.

Imenyekanisha ry'indangamuntu ryahagaritswe

Ibyo watanze mbere birashobora kuba byarahagaritswe kugirango bikwemerere gusubiramo gutanga ishusho ryiza. Turabasaba kujya kumwirondoro wawe ugerageze kongera gutanga inyandiko yawe.

Isura ku nyandiko yawe y'indangamuntu ntabwo ihuye no kwifotoza

Ifoto ku ndangamuntu yawe igomba guhuza kwifotoza wasangije mugihe cyo kugenzura. Niba, kuri ubu, ifoto yinyandiko yawe itandukanye nuburyo bugaragara, turabasaba gusura abakuriye uburenganzira bw’indangamuntu kugirango usabe kongera guhabwa indi cyangwa gusubiramo. Nyuma yibi, urashobora gutanga inyandiko ivuguruye yo kugenzura.

Indi nama ifasha ni ukwemeza inyandiko zemewe z’igihugu cyawe no kugerageza kugenzura hamwe nizindi ndangamuntu. Turabasaba kureba igika gikurikira kubwinyandiko zemewe.

ID inyandiko zitemewe

Niba kugenzura konti yawe byanze, ushobora kuba watanze indangamuntu tutemera ubu. turabasaba kureba indangamuntu zemewe mu gihugu cyawe:

Igihugu

Indangamuntu zemewe

Rwanda

  • Indangamuntu y'igihugu y'u Rwanda

  • Pasiporo mpuza mahanga

  • Ikarita yabanyamaganga y’u RW

  • Ikarita y’ubuhunzi

Indangamuntu yamaze kujyenzurwa nindi konti

Ibi bivuze ko ibisobanuro watanze bihuye na konte isanzwe ya Chipper, kandi ushobora kugenzura konti imwe igihe icyo aricyo cyose. Niba warigeze kugira konti ukaba waribagiwe cyangwa wabuze ibyangombwa, turabasaba kutwandikira uciye kuri [email protected] kugirango tugufashe kugarura konti yawe.


Niba impamvu ya konti yawe itagenzuwe itashyizwe kurutonde hano cyangwa niba ufite ikindi kibazo kijyanye no kugenzura konti yawe, turabasaba kutujyeraho uciye kuri kuri

Did this answer your question?